:: inyuma Ohereza nawe Amakuru

GUCA RUSWA MU MUPIRA W'U RWANDA !

........Inkuru ya Guillme HIGIRO mu muco n°29-ugushyingo 2006 iragira iti: Mu nama rusange iheruka y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, yateranye kuya 04 ugushyingo 2006, abanyamuryango bayitabiriye, bagarutse cyane ku kibazo cy'abanyamahanga bakinira amakipe yo mu Rwanda ndetse no ku kibazo cya ruswa ivugwa. mu nzego zose z'umupira w'amaguru mu Rwanda. Kuri iki kibazo cya ruswa, inararibonye muri Ruhago twaganiriye, zemeza ko ruswa n'igitugu byaba biri ku isonga mu bigiye kwangiza umupira w'u Rwanda kurusha yewe n'abacancuro, ubu bigaruriye amakipe hafi ya yose. Bimaze kumenyerwa ko shampiyona y'u Rwanda ikinwa imikino ibanza naho kwishyura, bikaba gushoramo imari, maze amakipe adafite uko ameze ku mufuka, akaba ayatayemo. Uwabishidikanya, yabaza ubuyobozi bwa Etincelles cyangwa ubwa Flash, amakipe yari amaze igihe kitari gito mu cyiciro cya mbere none ubu akaba yerekeje mu cya kabiri. Muri ubwo buriganya, hari n'abadatinya kwitwaza izindi ngufu zidadite aho zihuriye n'umupira, mu gushakisha intsinzi, nko gushyira iterabwoba ku basifuzi, guha ruswa abakinnyi,. guhindagura amategeko uko bishakiye n'ibindi... Ibi bikaba biri mu byaciye benshi intege zo kujya kubibuga kuko kujyayo biba ari nko kureba ikinamico. Hari n'abavuga ngo ni ukujya kureba imikino yarangiye. Aha FERWAFA nayo ikaba igomba gushyiraho akayo niba koko urega atari we uregerwa! Byaba ngombwa hagafatwa ibyemezo nta marangamutima. Urugero rwa Juventus yambuwe igikombe yari yamaze guhabwa bikaba byaba icyitegererezo. Icyakora icyizere cyo kirahari ukurikije ibyavugiwe muri iyo nteko rusanjye n'amategeko mashya agiye gutangira kubahirizwa. Komite ya Général Kazura na Jules Kalisa ikaba ifite akazi katoroshye ko gushyiramo itandukaniro n'iyo yasimbuye.

 

:: inyuma Ohereza nawe Amakuru