:: inyuma Ohereza nawe Amakuru

SHAMPIONA D1 2006 YARANGIYE HAMANA!

........Ubutaha abanyamahanga ntibazarenga umunani ku ikipe, umunyamabanga wa FERWAFA, Jules Kalisa, ati'' Twariruhukije shampiona irangiye''. Nkuko yakomeje abitangaza Kalisa yemeza ko kimwe mu bibazo bikomeye bahuye nacyo ari ukuba federasiyo nta mategeko ahamye yagiraga. Ibi byatumye mu gihe habaga ikibazo runaka byagomberaga ko bagikemura bagenekereje. Ibi rero byanateraga impaka ndende kuko ikipe zitemeraga uko ikibazo cyakemuwe. Ikindi kibazo yatangaje bagize bagitangira ni ikibazo cy'abakinnyi batari bujuje ibyangombwa cyangwa abashakaga kubihimba, atanga urugero rwa Ben MWARARA. Bwana Jules yakomeje atubwira ko ubu iki kibazo kigiye gukemuka. Ubu hashyijweho amategeko azajya agenga amarushanwa yose. Ikibazo cyose kizajya gikemurwa n'itegeko. Akaba yaratubwiye ko bizagora amakipe menshi kuko akunda gukora amakosa kandi ahanwa n'amategeko kuburyo bukomeye. Ayo mategeko azemezwa n'inteko rusange. Ikindi umunyamabanga mukuru yatubwiye ni uko umwaka utaha nta kipe yo mu kiciro cya mbere izongera kujya irenza abanyamahanga umunani muri shampiyona, umwaka utaha nta kipe izajya irenza abanyamahanga batandatu, hanyuma umwaka uzakurikiraho nta kipe izajya irenza abanyamahanga bane. Tumubajije ikibazo cy'abanyamahanga bihindura abanyarwanda yatubwiye ko uwo bizajya bigaragara ko yabeshye, ikipe ye izajya ihanishwa kwamburwa amanota yose yabonye uwo mukinnyi ayirimo. Naho mu kiciro cya kabiri nta kipe n'imwe yemerewe gukinisha umunyamahanga.

 

 

Inkuru ya Maurice K (ikinyamakuru Umurabyo n°9)
:: inyuma Ohereza nawe Amakuru