:: Ohereza nawe Amakuru
Amakuru ::

.:: MISS KIGALI 2007!

Amakuru dukesha Inganzo aragira ati: Nk'uko mubizi, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka ijana umugi wa Kigali umaze, hateguwe ibirori byinshi kandi bitandukanye.Ni muri urwo rwego rero habereyemo amarushanwa ya Miss Kigali yo gutoranya umukobwa mwiza wo mu mugi wa Kigali. Aya marushanwa yabereye kuri Jali Club tariki 3-11-2007. Harimo abakobwa icumi,bakoze defile inshuro eshatu, iya mbere bari bambaye imishanana, iya kabiri bambaye imyenda y’ ubushakashatsi (creativite) ubwa gatatu bari bambaye robes de soirees. (Turibaza impamvu bibagiwe bikini...) Muri abo bakobwa rero uwa baye uwambere ni Akazuba Cynthia umwangavu w imyaka 18 wiga kuri Lycee de Kigali mu mwaka wa kane. Cynthia yahawe n umugi wa Kigali amafaranga y amanyarwanda miliyoni 3, Rwandair imuha i ticket yo kujya Nairobi muri Kenya ikazanamwakira muri Serena Hotel Nairobi. Yahawe amezi atandatu y’ubuntu yo gukoresha umusatsi muri New Image Saloon. Yakurikiwe na Célyse Isimbi nawe wiga muri LDK mu mwaka wa gatanu, Célyse we yahawe n umugi wa kigali amafaranga miliyoni imwe, Sulfo rwanda imuha umwaka umwe wo gukoresha ibikorwa byayo ku buntu nyuma ahabwa na Rwandair i ticket Kigali- Entebe akazakirirwa muri Serena Hotel Kampala. Uwa gatatu yabaye Joseline Murekatete, akaba yarahawe na Sulfo umwaka umwe wo gukoresha ibikorwa byayo ku buntu, agahabwa n’umugi wa Kigali amafaranga miliyoni imwe, akanahabwa na Rwandair i ticket Kigali-Bujumbura akazakirirwa muri Hotel Tanganyika. Abandi bakobwa batashoboye kwegukana umwanya mu ya mbere ya gatatu ntago umugi wa Kigali wabibagiwe, kuko nabo nubwo batatsinze berekanye imyitwarire myiza kandi nabo ni beza pee. Umugi wa Kigali rero wabahaye buri wese FRW 50 000. Ibi birori byitabiriwe n’ abahanzi benshi batandukanye nka ba KGB, Dr laude, Miss JOJO na Juliana Kanyomozi wo muri Uganda. Umufasha wa perezida wa republique akaba yarabwiye abakobwa bacu mw’ijambo yatanze kuri Jali Club yuko ubwiza bugomba kujyana n’ ubwitonzi hamwe n’ubumenyi bwo guteza igihugu cyacu imbere. UMK
:: inyuma Ohereza nawe Amakuru
Amakuru ::