| retour | inyuma | ||
OKOKO AKOZE AMATEKA |
||
Bwa mbere ku kibuga cya Mironko, Kiyovu yahakiniye umukino wa gicuti na Rayon mu kwitegura imikino ya Shampiona 2009 ; ubwo Kiyovu yabanzaga igatsinda ibitego 2 ku busa, ariko mu gice cya kabiri Rayon ikabigombora ndetse igashyiramo n'icya gatatu ku munota wa nyuma, umusifuzi Micheal niwe wasifuye uwo mukino, mu by'ukuri uretse imvura yawugaragayemo, n'amakosa y'umusifuzi, muri rusange Kiyovu yari yarushije Rayon kandi n'abafana babo barabyivugiraga…Okoko rero n'ubwo atatangiranye amahirwe yo gutsinda nka mugenzi we Rutsindura, ariko nibura yakoze amateka akomeye ku ikipe, kuko kuva Kiyovu yatangira gutozwa n'abatoza bazwi cg se bakomeye, ntiyigeze itsinda Rayon Sport, mukeba ukomeye. Ikindi kandi ugasanga batanazi ko gutsinda Rayon ari nko gutwara igikombe mu mateka yayo. Mu batoza tutazibagirwa badutsindishije Rayon ni nka Ali, Casa, Antoine, Kishi… ariko Okoko kuva abonye intsinzi kuri Rayon, bigaragaza ko hari byinshi ahishiye ikipe. Umuntu akaba atabura kwizera ko mu mikino yo kwishyura hari udushya twinshi ikipe igiye gukora harimo no kuva ku mwanya wa nyuma ikazamuka byibuze hagati. |
||
Clément Mukimbili |
||
| Retour | i nyuma | ||