:: inyuma  
Amakuru ::

.:: KIYOVU 0-0 ATRACO !

Umukino wa Kiyovu na Atraco, wari utegerejwe n'abantu benshi cyane, kuko wari watangajwe ku maradiyo, kandi ni mu gihe kuko Atraco iri mu ikipe eshatu ziri guhatanira umwanya wa 1, Kiyovu rero yawukinnye iri ku mwanya wa 5, Kiyovu kandi nayo ntabwo, byayigwa nabikubona ku manota atatu, idaheruka, kuko umukino wayo wa18 yari yatsinzwe, itarushwa, uretse ibyago tu. Umupira rero watangiriye ku gihe, umusifuzi GASHUBI witwaye neza cyane, yamaze gusifura ifirimbi ya 1, maze abahungu barahangana biratinda. Impande zombi zatangiranye imbaraga zingana, kandi no kwataka byanganaga ku mbande zombi, gusa ariko ku ruhande rwa Kiyovu, Bagumaho hamisi na Medi bagerageje kotsa igitutu cy'amashoti umunyezamu, Mhamudu MOSI(MATUNGURU) ariko ababera ibamba ku buryo mu minota nka 25 Medi na Hamisi rugeretse bateye izamu amashuti ariko bikanga, byabarwa n'uwari uhari. ku munota wa Mbere Hamisi yatiye ishoti kuri rotere ya Jabir, umuzamu arawugurukira. bidatinze ku munota wa 5 nabwo kuri Kona yatewe nanone na Jabir, ashaka guteramo biranga. Ku munota wa 23 Medi wa Kiyovu nawe yabonye amahirwe aturutse ku mupira Innocent yari amurobeye, ariko atera agashuti gato, MATUNGURU aba aragafashe, uyu muzamu nawe akaba yakoze akazi katoroshye kuko yakuyemo amashuti hafi 7 yari yabazwe, mu gihe uwacu MUKASA nawe yakuyemo amashuti 8, bigaragara ko nta kipe itateraga mu izamu. Atraco mu Gice cya mbere byebanje kuyiyobera kuko yari yafashe umukino nk'usanzwe; nyamara aho Kiyovu imaze kwatakira, umutoza wayo JM NTAGWABIRA yahise ahagurukana amahane menshi ahamagarira abakinnyi kwisubiraho, dore ko Uwa Kiyovu yahagaze kuva matche itangiye kugeza irangiye. Ku ruhande rwa ATRACO ariko hari abakinnyi bo kwitondera, twavuga nka KABAGAMBE, MACUPA na MARTIN MWANGE, kuko aba bakinnyi bateye amashuti menshi ariko, Imana igakinga akaboko. Nko ku munota wa 15 Kabagambe, yahawe Rotere ariko atera mu ntoki za nyezamu. Ako kanya ku wa 16 nabwo Macupa aba yibye umugono, YAHAYA wa Kiyovu, maze arashota wapi. Igice cya mbere cyarangiye nta gitego ku mpande zombi. Mu cya kabiri bose bagarutse bakina kimwe na mbere, mbese ari ugukanira. Hashize iminota 10 Umutoza wa Kiyovu ALI, aba ashyizemo umwana muto Ernest KWIZERA, wasimbuye YUSSUFU kuko yari yananiwe, nyuma gato ahita asimbuza na BAGUMAHO HAMISI, ashyiramo Bosco GASANA kuko nawe gutsinda byari byanze,kandi ab'inyuma ba ATRACO bamubujije urumenero. Uyu Bosco ariko ntacyo nawe yakoze kuko bahise bamufata byemewe. Gusa nta byera ngo de! jojori nk'uko dusanzwe tubimenyereye , yakomeje gukinira nabi KABAGAMBE, ariko ni mu gihe kuko yamurushaga kwiruka cyane, maze amukoreraho amakosa menshi yo kumusunika, nibwo ku munota wa 27 gusa w'igice cya mbere, yahawe ikarita y'umuhondo, aho yasunikanye na KABAGAMBE mu rubuga rw'amahina, kandi abona na Nyezamu MUKASA yaje asatira umupira, undi rero ahitamo, guhirikana. ATRACO nayo si shyashya kuko mu gice cya Kabiri, yazanye umukino w'ingufu z'indengakamere, kuko n'ikirato nticyabacikaga, nibwo nka KABAGAMBE yahawe ikarita y'umuhondo nawe, azira gukururana, ariko uwitwa GANGI we si ko byagenze, kuko yahawe ikarita y'umuhondo, azira kwigwisha mu rubuga rw'umuzamu ngo ahabwe Penariti, abeshya ko YAHAYA amwishe. Umutoza rero mu bushishozi bwe yabibonye. Umupira ugiye guhumuza, abana basizoye, hasigaye gusa iminota itatu, ATRACO yabonye Kona ya nyuma igira ubwa 7, maze irayirata, na Kiyovu nayo ibona ebyiri zikurikirana, biranga. Uretse abafana ba ATRACO basakuzaga, umupira wose, aba Kiyovu n'ubwo bari benshi gahoro, ntibakomye birebeye umupira bucece, bahagurutse mu minota ya nyuma... Ntitwabura kandi kuvuga ko habonetse n'udushya twinshi, nko kubona ku munota wa 42' abakinnyi babiri ba Kiyovu (HAMISI na MEDI) bagongana, bose bashaka gutsinda rotere yari itewe na Jabir (Dinyo) nuko bose baba bituye hasi bagobokwa na muganga. Ku munota wa 62' Migi nawe yagonganye na NGOYI umunyecongo ukinira ATRACO, aho Migi yashatse gutera Garinja, kandi Ngoyi ashaka guteresha umutwe, baba baragonganye bose baba imyase. ku Munota wa 76' MEDI yarase igitego cy'umutwe giturutse kuri centré ya Jojori. Ku munota wa 75' Robert MUKASA wa Atraco yishe umuzamu wa Kiyovu MUKASA (alias Jean de la Croix) aho yari agiye kumutsinda undi amutanga ballon, ahita amutera akageri mu ivi.....
ATRACO 2008 | Clément Mukimbili
:: inyuma  
Amakuru ::