:: inyuma  
Amakuru ::

.:: KIYOVU 0-1 ATRACO !

      Umukino urangiza igice cya 1 cya Shampiyona 2008, ntiwahiriye Kiyovu. Umupira muri rusange wari ukeye ariko ikipe ya ATRACO yasatiriye cyane KIYOVU muri rusange, ku buryo byagaragariraga uwari ku kibuga, uroye umutoza ukuntu yari yapanze umukino, ntibyari korohera Atraco gutsinda kuko yari yakoresheje 4.4.2, ibi ariko byaje kugaragara ko nta musaruro.

Muri uyu mukino Capitaine MEDDY ntawagaragayemo kuko yari afite ikarita itukura, ibi bikaba byatanze icyuho gikomeye. Youssufu, niwa wari Kapiteni ariko nawe nta kintu gikomeye yakoze, kuko wabonaga nta mbaraga akinisha, muri rusange James na Drogba imbere mu gice cya mbere bagerageje gushaka ibitego ku mipira mike babonye ariko biranga, ATRACO nayo ntiyari isinziriye kuko yo yatatse biratinda. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, bagarutse mu kibuga Kiyovu ikomeza gukina nk'uko yakinaga n'ubwo umutoza yahise asimbuza abakinnyi babiri, aribo JAMES wasimbuwe na MAJALIWA, hamwe na CLEMENT wasimbuwe na CYUNGU, nyamara nta musaruro nabyo byatanze. Gusa JAMES we yari yavunitse bigaragara, ariko CLEMENT inyuma yari ameze neza. ku munota wa 32' w'igice cya kabiri nibwo hakozwe ikosa, umupira utewe mu izamu umuzamu arawusimbukira uramucika, abakinnyi benshi bari birunze mu izamu, harimo YAHYA wawugaruye, nabi ku ishoti ry'umukinnyi KAGABO wa ATRACO, nyuma arongera awusubizamo, nyezamu akiri hasi igitego kinjira gityo. KIYOVU ntiyacitse intege kugeza ku munota wanyuma ishakisha ariko umupira urinda urangira nta kindi gitego. Ntawabura kongeraho ko Kiyovu yahagiriye igihombo gikomeye kuko Umukinnyi w'inyuma wayo CYUNGU yahavunikiye bikomeye mu ivi, ku munota wa nyuma, agonganye n'umukinni 7 wa ATRACO. Ikindi cyagaragaye kidasanzwe, n'uko abasifuzi cyane cyane uwo hagati BWANA MUNYEMANA alias NZENZE, yitwaye neza cyane, aho imisifurire ye yari myiza kurusha ubusanzwe, bigaragara ko ari gutera intambwe mu gukoresha ukuri ku kibuga, ariko bikaba ahanini biterwa n'uko umukino yaherukaga gusifura wa APR na RAYON, wagaragayemo amakosa ye menshi, bigatumwa avugwa hirya no hino ku maradiyo ko yatanze Penaliti itariyo....Tubibutse ko muri mwaka ushize (2007 allé: ATRACO 1-0 KIYOVU Retour2007: KIYOVU 0-0 ATRACO )
Atraco 2007 |Clément Mukimbili
:: inyuma  
Amakuru ::