:: inyuma  
Amakuru ::
.:: ETINCELLES 1-1 KIYOVU !
Uyu mukino wa 17,wabereye ku Gisenyi mu ntara y'iburasirazuba, aho byagaragaraga ko amakipe yombi asa n'ahuje ibitekerezo, kuko yombi akinisha umubare munini w'abana b'abanyarwanda. Gusa umupira kuri Stade Umuganda wari ushyushye ku mpande z'abafana. Aha umuntu akaba yavuga abagabo babiri bari biteye irangi ry'umutuku n'umweru, muri bo umwe akaba yari yikoreye icyungo kirimo umuriro ugurumana. Amakipe yombi yakinaga umupira ungana, kandi basatirana bose mu rugero. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa. Bavuye mu rwambariro bose bashaka igitego, maze umukinnyi wa Kiyovu akorerwaho ikosa mu rubuga rw'amahina, maze Umusifuzi Misheli ahita atanga Penaliti yatewe neza na HAMISI. Hagati aho nko ku munota wa 65, abafana ba Etincelles baje kumena umupira (bawutoboye, ibi bikaba bimaze kuba imico mibi)-Tukaba tubona ko niba FERWAFA idafashe ingamba, hazavuka ibibazo bikomeye. Hagati aho umupira warakomeje, nuko hasigaye iminota 10 ngo umupira urangire, Etincelles nayo ibona Penaliti yatewe na ERIC, uyu mukinni akaba kandi akomeje kuza ku isonga ry'abafite ibitego byinshi muri iyi Shampiona. Umupira urangira utyo ari kimwe kuri kimwe.
HITIMANA Ahmed Jetta
:: inyuma  
Amakuru ::