Ku Gisenyi Kiyovu ntiyashoboye kubona amanota 3,
aho yari yizeye intsinzi ku buryo bwose
bushoboka.Umukino warimo ingufu zigereranyije,
n'amakosa menshi. Umukino warangiye miswi. Twavuga
ko umutoza yakinnye uriya mukino ahari atateguye
ibintu byose byibanze: Kumenya ikipe uzakina nayo
uko iteye mu by'ukuri, imikinire y'abakinnyi bayo
bakomeye, abatoza ifite, palmares yayo, imyenda
mufitanye mu bitego mwatsindanye..mbese ibintu
byose mu by'ukuri bituma ikipe ihangana n'indi yaba
iyi cg se itayizi neza. Etincelle rero yari ifite
abatoza babiri bahoze batoza Kiyovu, Umutoza mukuru
Ali Bizimana (2007) na HASSAN (2004) Tubibutse ko
uyu HASSAN igihe yatozaga Kiyovu, yari yungirije
Umunyamahanga NKOROMA, ubwo hari muri Shampiyona ya
2004. Naho Ali Bizimana we akaba yaratoje Kiyovu mu
mwaka wa 2007, aho yabashije gusiga Kiyovu ku
mwanya wa 5. Ibi byonyine birerekana ukuntu uyu
mukino kuwutegura umaze iminsi kandi unatsindwa,
bitari byoroheye Casa Mbungo wa Kiyovu. Dore kandi
ko Etincelle yari no ku kibuga cyayo, n'imbere
y'abafana bayo. Ntitwarangiza tutavuze ko tubabajwe
n'ukuntu Kiyovu imaze gutakaza amanota 8 yose.
Byari bikwiye rero kuyiha isomo mu gutegura imikino
isigaye.