 |
Tomislav Abradovic |
IBYO TOMISLAV YAVUZE BIBAYE IMPAMO!
18/01/09
: Umutoza w'u Rwanda yari yavuze ko yifuza intsinzi cyane kugirango abashe nibura kwinjira muri 1/2 kuko ku bwe ashaka itike ya mondial, umukino we wa mbere rero arawesheje n'amanota 3, ku bitego 2 byiza kuri 1 cya Mali. Iyi nsinzi ku banyarwanda ikaba ibahesha amahirwe yo kwitegura umukino ukurikira uzaruhuza na Cameroun, ikipe mu by'ukuri nayo itoroshye. Igitego cya mbere cyaturutse ku mutwe wa MIGI ku munota wa 7, naho icya mbere cya Mali kiva kuri santere yihuse iterwa neza na SAMBA SOW ukina muri France. Igice cya kabiri cyatangiye ari 1-1, ikipe zombi zatakana mu buryo bungana ariko Mali irusha u Rwanda umuvuduko, dore ko abakinnyi babo bakina i Burayi bamenyereye umukino wihuta. Igitego cya kabiri cy'u Rwanda cyaje kwinjizwa na Haruna ariko aha tukaba twbibutsa ko na Yusoufu wakiniraga ikipe ya Kiyovu umwaka ushize, nawe yarase igitego cy'umutwe cyari cyabazwe. |