| :: inyuma | Ohereza nawe Amakuru | Amakuru :: |
.:: AMAVUBI 2-0 ATRACO ! |
||
--------------------
04/12/2007 i Nyamirambo ku kibuga gishya, habaye umukino wa gicuti, wahuje Amavubi na Atraco,
uyu mukino wararanzwe n'imbaraga ku mpande zombi, mu babashije kwigaragaza, hari cyane cyane
umukinnyi Hegman aho byagaragaye ko ari we ibitego byose bisa nk'aho byamuvuyeho, muri passe
nziza yagiye aha ba Bogota na Abed bagatsinda biriya bitego. Ikindi cyagaragaye muri uriya
mukino ni uko umutoza yagaragaje ko ikipe ye ipanze cyane mu kurinda izamu kurusha gutsinda,
bikaba byaragaragajwe n'ukuntu yasimburanyaga cyane abakinnyi b'inyuma, cyakoze nano ngo kuko
ari ubwa mbere akina umukino wa gicuti, umuntu akaba atabura Kumuha amahirwe. Igitego cya 1
cyatsinzwe na Rutahizamu KAMANA Bogota labama ku munota nk'uwa 15, naho icya kabiri gitsindwa
na Mulenda Abed. Tubibutse ko kandi uyu Bogota ari nawe wahawe kuri uwo munsi igihembo
cy'umukinnyi witwaye neza mu 2007, igihembo cyateguwe n'isosiyeti SMS MEDIA
|
||
Ubwanditsi |
||
| :: inyuma | Ohereza nawe Amakuru | Amakuru :: |