| retour | inyuma | |||||||||||||||||||||||||||
KIYOVU 3-0 JEUNESSE - 15° Journée |
|||||||||||||||||||||||||||
Lire en Français | Liste
28/02/09 : ku munsi wari ukeye kandi n'abana ba Kiyovu babukereye, dore ko bakiniraga no kibuga cyabo kandi gisukuye, nyuma y'aho Can U20 yabereye i Kigali yatumye ikibuga cy'umumena kivugururwa, kigashyirwaho itapi, Kiyovu yahatsindiye bitayigoye cyane ikipe ya La Jeunesse. Ku munota wa 22' gusa umupira utangiye, Kapiteni wa la Jeunesse yafungiye umupira ku kirenge cya MUHAMUD NGABONZIMA, washakaga gutsinda, maze bimuviramo ikosa, ahabwa n'ikarita y'umuhondo, umusifuzi yahise atanga coup franc, iterwa neza na Yusufu KAYIHURA CHAMI, icya mbere kiba kirabonetse, ku munota wa 35', Umuzamu MATATA Ismail, yatanze umupira hagati mu kibuga, umwe mu b'inyuma wa Jeunesse awufunga nabi, maze NSHUTI Idesbald wari wahageze kare aba ahereje YUSUF CHAMI, uyu nawe ntiyazuyaza atanga i bumoso kwa JAMES Uwimana? waje neza maze n'imoso nziza cyane, imfuruka y'izamu ya Jeunesse aba arayibomboranyije... Ku munota wa 58' mu gice cya kabiri, abasore ba la Jeunesse, barenguye umupira nabi, maze Tumaine NTAMUHANGA, arawubambura ariruka cyane maze atera santre n'akaguru k'imoso, ashaka guha IDESBALD wari uhagaze neza biranga umupira ujya kwa Jacque TUYISENGE wari uhageze, ahita ashotamo kiba kibaye icya Gatatu, umupira warangiye gutyo, abafana bake bari bitabiriye uwo mukino, bahise batangira kubona ko noneho Kiyovu itakigiye mu cyiciro cya kabiri, dore ko yakinnye uwo mukino iri ku mwanya wa nyuma (12) n'umwenda w'ibitego 9 byose.
| |||||||||||||||||||||||||||
| Retour | i nyuma | |||||||||||||||||||||||||||