| retour | inyuma | ||||||
Kubera Gusuzugura Evariste Muni Na Saïd Barirukanwe. |
||||||
Kuri uyu wa 25/05/09, twanyarukiye ku kibuga kwihera ijisho imyitozo, ihera saa munani tubasha kwibonera abakinnyi bafite umwuka. Nyuma y'umukino wa kiyovu na Mukura i Huye mu karere k'amajyepfo, aho kiyovu yatsinzwe ibitego 3 byose kuri 1 gusa, mu mikino ibanza ya ¼ cy'igikombe cy'amahoro. Byatumye komite ndetse n'umutoza bashakira hamwe icyateye uku gutsindwa, maze hatangira ingamba zo gushakashaka aho morari yagiye. Bwana Fororenti ukuriye ikipe ku rwego rw'imitunganyirize, yakunze kudutangariza ko hari abakinnyi bagumutse (batavuga rumwe na bagenzi babo) ariko hagishakishwa imizi y'ikibazo. Icyo gihe ntiyigeze aduha amazina yabo, kugeza ubwo amazina y'abahamwe n'icyaha cyo gutsindisha ikipe ku bushake ashyiriwe ahagaragara na Komite Nyobozi.
Abandi bati ariko abakinnyi b'iki gihe bagombye kumenya ko ari abakozi nk'abandi, bahembwa buri kwezi, bagahabwa n'agahimbaza-musyi mu gihe bakoze neza (batsinze) ndetse n'umutoza rugeretse. Evariste MUTUYIMANA we yari yanagerageje kugaruka ku kibuga, kuza kureba imyitozo, ariko nta myenda yo gukinana yari yambaye. Wabonaga asa nk'aho ababaye, cyangwa se yari aziko ikosa yakoze ryo kwanga gukina umukino wa Mukura- nta mpamvu izwi- byari kumusiga amahoro. Iki cyemezo rero kiziye igihe, kuko shampiyona igiye kurangira, ndetse n'igikombe cy'amahoro. Kandi muri ibi bikombe byombi nta na kimwe Kiyovu yari iri gutsegura cyane, ahubwo iri gutegura ikipe izi umupira kandi ikomeye, izatanga icyizere cy'ejo hazaza heza. Yego igize icyo igwaho (igikombe) ntiyacyanga ariko icyari ngombwa cyane ni ukurwanira kudasubira muri diviziyo ya 2 (D2) Bafana, bakunzi ba siporo ariko cyane cyane ba kiyovu sport, ubu ruhago iri kugenda iba iya ba rwiyemezamurimo-aha ndashaka kuvuga ko abakinnyi, abatoza, ndetse n'abandi bakorera ikipe imirimo ya hafi-babikora bahembwa buri kwezi. Mujye rero mugira inama abakinnyi igihe mubonye bitwara nabi, ni mwe bakoresha babo, kandi mukeneye umusaruro uturutse mu murimo mwiza. |
||||||
| Retour | i nyuma | ||||||