retour | inyuma  
22/07/09 Umunsi wa 21 ntiwashimishije abayovu benshi.. !
KiyovuSports
Okoko Umutoza
KIYOVU 2-2 AS KIGALI
28/07/09 (12:49')
:

Byari byitezwe ko Kiyovu Sport ikura amanota 3 kuri As Kigali, yari yayibanje mu mukino ubanza, ariko siko byagenze. Umukino wahuje aya makipe yombi waranzwe no kumvikana mu mikinire, aho abari ku kibuga babonaga ko umukino ushobora kuba waguzwe, aha ndavuga cyane cyane abafana. Ibitutsi hirya no hino reka sinakubwira. Gusa icyagaragara mu gice cya mbere kwari uguhanahana umupira ku mpande zombi, nk'aho abakinnyi bari mu myitozo. Nta mbaraga, nta kwitanga mbese abantu benshi bahise babona ko uyu mukino warimo ikintu kitumvikana. Ariko abenshi babonaga ko Kiyovu yatinye, cg se As Kigali nayo ishaka kutabura amanota, ariko zombi zari zifite ibibazo by'amanota. Dore ko imikino yose ya 21 yabereye umunsi umwe, mu rwego rwo kurwanya ruswa ikunze kugaragara mu makipe mu minsi ya nyuma. Aho amwe aharanira kutamanuka muri 2D andi agaharanira kurangizanya umwanya mwiza. Kiyovu rero byari uko yashoboraga kongera gusubizwa hasi no gutsindwa, kuko yari ifite umukino ukomeye na Rayon wa 22, ndetse kandi na As Kigali byari uko kuko yarushaga Kiyovu inota ( 24 kuri 23 ) ikagasigaza n'umukino na La Jeunesse yari ku mwanya wa nyuma, ndetse kandi ishobora no gukuraho amanota 3 bityo ikazamuka. Uroye rero Kiyovu niyo yari ifite inyungu mu kunganya kuko yo yari isigaje umukino na Rayon, kandi itizeye gutsinda. Kubura amanota 6 yose, biruta no kwizera 4 maze ukagumana umwanya mwiza, kuruta kubura byose. Naho As Kigali yari yizeye gutsinda, imikino yose 2 isigaye ; dore ko Kiyovu yari ifite abakinnyi babiri bakomeye batakinnye ( Ombeni Nyango, na Shaka Okelo inyuma.) ikaba kandi ba rutahizamu bayo batari bakomeye aho Chami amaze kwirukanirwa. Abafana rero ibyo ntibabyitayeho, ahubwo wasangaga byabayobeye.

Igice cya mbere cyarangiye nta ihindutse ari ubusa ku busa, mu cya kabiri bikomeza kuba uko, ariko muri uko kwikinira bashushanya abafana, nibwo ku munota wa 60' Serubungo Yahya yarangaye gato maze umupira umucaho, uboneza ku kaguru ka Eric Habimana waje nk'iya gatera aboneza mu rushundura, icya 1 kinywa gityo. Mu munota umwe gusa abantu bakibaza ibibaye ab'inyuma ba Kiyovu bongeye kurangara, maze Eric nanone wenyi aramanuka acenga n'umuzamu Rukundo Désiré, abona icya 2 gutyo. Igitangaje, nta rusaku rw'intsinzi rwumvikanaga muri stade. Ariko nk'uko bari bumvikanye, (abo tutazi !) Kiyovu noneho itangira gukinana ubushake. Maze ku munota wa 65 James Uwimana aba yishyuye icya mbere. Mu yindi minota ibiri nabwo baramureka ashyiramo ikindi. Umupira urinda urangira ari 2 kuri 2.

Umupira urangiye twegereye Umutoza Okoko, ngo tumubaze impamvu atatsinze uyu mukino , mazi atubwira muri aya magambo : «  Icya mbere ni uko Kiyovu itamanuka muri 2D kuko niko byari biri mbere y'uko nza. Icya kabiri gukina neza kugirango umukino wa Rayon tuzabashe kuwutsinda kuko ari uwa nyuma kandi akaba ari umukino mbona ko ari matche de prestige ( umukino wo gushimisha…) yabivuze mu gifaransa.

Impaka zumvikanaga hirya no hino, hagati y'abafana na bamwe mu banyamuryango y'uko ngo Umutoza, bamwe mu bategura imikino cg se abandi bayovu muri rusange, baba barya ruswa. Ariko umwe mu bagize Komite tudatangaje izina rye, yavuze ko nta kintu na kimwe abizi ho gusa ko Umutoza yakoze akazi ke. Umutoza ariko mu myisobanurire ye, yagaragaje ko we yakoze icyashobokaga, ngo kuko abakinnyi yabahaye amabwiriza yo gukina batekereza impande zose. Tukaba twarangiza ariko dushimiye abafana bari bariye karungu, nyuma bakarangiza umukino muri fairplay !
Clément Mukimbili-28/07/09
Retour | i nyuma