retour | inyuma  
Kugaruka kwa Kassim (Anelka)
Kassim Anelka
anelka

22/05/09 (10 :56 )
Inkuru imaze iminsi ivugwa muri Kiyovu yabaye impamo. Umukinnyi wayo wari warahagaritse na FERWAFA ku mpamvu z'uko atujuje ibyangombwa, yagarutse. Uwo nta wundi rero ni KASSIM wahimbwe Anelka.
Twamusanze ku kibuga cy'imyitozo ku mumena, maze adutangariza ko ibibazo yari afite byakemutse muri aya magambo : «  Ubu ikibazo nari mfite cy'ibyangombwa cyarakemutse, kandi mfite n'imbaraga kuko aho nari ndi i Buganda nakoraga imyitozo. Ndizera ko nzakina neza nk'uko bisanzwe, muzabyibonera. » Tumubajije niba azamenyana na bagenzi be bashyashya ndetse n'umutoza Okoko, yashubije ko icyo atari ikibazo gikomeye ngo kuko nibakorana imyitozo azahita amenyera, dore ko umutoza Okoko afatanije na Team Manager Florent, bavuze ko ikipe itazaruhuka nk'uko bimenyerewe n'ubwo shampiyona yabaye ihagaze, kubera imyitozo y'ikipe y'igihugu. Team Manager Florent yongeraho ko nta kiruhuko abakinnyi bakwiye ngo kuko bafite umurimo utoroshye ubategereje. Ikindi kandi ngo ni abakoze bagombye guhembwa umurimo bakoreye. Ikipe ya Kiyovu Sport rero ikaba ikomeje ingamba zayo zo gukomeza imbere hayo kugirango ikunde ironke intsinzi mu mikino isigaje ya shampiona y'uyu mwaka wa 2009, ndetse n'imikino yo kwishyura ya ¼ cy'Igikombe cy'Amahoro kitiriwe MTN PEAC CUP 2009. Aho izesurana na Mukura i Kigali. Umukino uzaba utoroshye na mba kuko Kiyovu igiye kumara hafi imyaka ibiri yose idashobora gutsinda Mukura, nkanswe noneho ubu ifite n'umutoza Ali watozaga Kiyovu ndetse n'abakinnyi b'inararibonye bakiniye Kiyovu nka MEDDY ! Aha ntawarubara kereka umukino urangiye.
Clément Mukimbili-22/05/09
Webmestre
Retour | i nyuma