retour | inyuma  
KIYOVU 2-0 ASPEJ-Ferwafa stadium
Florent Habyarimana

James
watsinze icya 1

22/04/09 :
Ikibuga : Stade Ferwafa
Ibitego : Kiyovu 2 – 0 ASPEJ
Abatsinze :
Uwimana James (8')
Nshuti Idesbald (82')

Muri uyu mukino, bwari uburyo bwo kureba ubushobozi bw'abakinnyi badakunze gukina cyane cyane nk'umuzamu RUKUNDO Désiré, wabyitwayemo neza cyane, ndetse n'abandi bakinnyi bataherukaga gukina nka Okelo SHAKA na James UWIMANA bari bamaze igihe badakina, barakomeretse.
Icyagaragaye ni uko ASPEJ yaje yateguye neza uwo mukino, ku buryo KIYOVU yatangiranye ibibazo byo kubuza abakinnyi ba ASPEJ guhana umupira. Kiyovu yaje kwikosora ariko ikomeza kugira ibibazo mu bice byose by'ikibuga, ariko cyane cyane hagati, aho wagirango nta bantu bahari. Ku munota wa 8 nibwo James akoresheje ubuhanga yinjije igitego cya1 ariko kitaciye intege ASPEJ kuko abakinnyi bayo b'imbere bakomeje kugora ab'inyuma ba Kiyovu, ku buryo iyo baza kuira ubushishozi buhagije baba barabonye igitego, kuko ab'inyuma nka Okelo na Ally bakoze amakosa menshi. Imbere ha Kiyovu naho harazimiye kuko Bazil wakinaga imbere ibumoso na Clément Mutunzi wakinaga imbere ku ruhande rw'iburyo nta mipira bigeze bakata ngo abo hagati babe bagira icyo bakora. Imbere hagati naho Muhire Joseph yerekanye ubushobozi bucye cyane kuri uwo mwanya. Igice cya 1 cyarangiye ari icyo itego rukumbi.
Mu gice cya Kabiri Kiyovu yakomeje gukora amakosa menshi, ab'imbere bibananira kurora mu izamu. Ariko byaje guhinduka ku munota wa 62 ubwo James yakomeretse maze asimburwa na Nshuti hanyuma Jacques nawe asimbuzwa BAKER.
Umukino wahise uhindura isura maze mu minota 10 kiyovu irasatira cyane, kandi ibona na koruneri 4 zose kandi ibura ibitego 3 byari byabazwe. Ku munota wa 75' – 79' MUHIRE yarase ibitego 2 byari byabazwe. Ku munota wa 82' ku mupira mwiza uturutse inyuma kwa JULIUS ahereza Jacques nawe ahereza neza NSHUTI wahise aboneza mu Rushundura, atsinda atyo igitego cya 2. ASPEJ n'ubwo yakomeje kwiharahara ngo ibone nibura na kamwe, umusifuzi yarinze asifura nta kindi gihindutse. | Umukino ubanza
Florent HABYARIMANA-22/04/09
Team Manager
Retour | i nyuma