| retour | inyuma | ||||
|
Mukura yakiriye Kiyovu iwayo nayo iyisigira Kado y'umwaka |
||||
Umupira wahujije Kiyovu na Mukura i Huye mu mujyi w'intara y'amajyepfo warangiye Kiyovu ibashije kwitwara neza cyane aho mu gice cya mbere wasangaga amakipe yombi ataratinyukana dore ko Mukura yari ku kibuga cyayo. Ikirere cyaho cyari kimeze neza nta mvura, dore ko ubwo Kiyovu yaherukaga kuhakinira hari imvura. Kiyovu yakomeje kotsa igitutu muri iki gice ntiyagira igitego ibona. Mu gice cya kabiri byaje guhinduka aho Umutoza Ntagwabira yaje kubwira abakinnyi kongera imbaraga hakiri kare, Nibwo rero Rodrigue Murengezi nko ku munota wa 55 yaje kubona igitego cye ahita ndetse afungura amazamu maze Daddy birori ku munota wa 62 aba abonye nawe igitego cye. Muri iki gice kandi Umutoza yaje gusimbuza Theonest Muhayimana uwitwa Hitimana Michael naho Gulain Galamosa asimbura Rodrigue. Umupira urangiye Umutoza Jean Marie Ntagwabira akaba yatangaje ko mu gihe cy'ibiruhuko agiye kongera ingufu kugirango ikipe izagaruke ikomeye, ku mukino we na Mukura akaba yavuze ko icyamuhesheje intsinzi cya mbere ari uko abakinnyi be bafite imyitozo myinshi ibaha gukina iminota 90 batananiwe icya kabiri kandi ni experience abayovu barushaga Mukura, yungamo ko nubwo batarengaga 16 kuko abenshi barwaye, abandi bakaba bari mu tubazo tuzakemuka vuba |
||||
Clement Mukimbili-02/02/2011 18:00 |
||||
| Retour | i nyuma | ||||