retour | inyuma  
Kiyovu yatahanya atatu kuva i Muhanga.
img
Birori Daddy
Bitatu byose
17/09/10 13:19
    Ku munsi wa 5 wa Shampiyona FC Muhanga yakiriye Kiyovu kuri Stade regional ya Muhanga ukaba warangiye Kiyovu itahanye intsinzi y'ibitego 3 ku busa, byose byatsinzwe na Daddy Birori umukinnyi mu by'ukuri witwaye neza muri uyu mukino.

Umupira wagiye urangwa n'imvura yagendaga igwa ari nyinshi ariko mu kanya gato ikongera igahita, ku buryo mu gice cya kabiri benshi babonaga ko umukino ushobora gupfa ariko Imana ikinga akaboko.

Mu gice cya mbere nibwo Dady Birori biturutse ku ikosa ry'umuzamu wa FC Muhanga wari wasohotse ashaka gufata umupira uramunanira uca muntoki umurenze maze Daddy wari wamusatiriye arawitoragurira, icya 1 kinywa ku munota wa 4.

Ku munota wa 22 nabwo kuri passe nziza zatanzwe na Kapiteni shyaka na Kabishi bamuhereje akiri hagati muri centre abeshya ko agiye gufunga, ahita acenga defanse umukinnyi wa mbere, ariruka cyane maze acenga n'uwa kabiri yiruka cyane nibwo yabonaga uko umuzamu wa Muhanga ahagaze maze ku ishoti apima ku ipoto igitego kirinjira.

Igice cya kabiri gitangiye ku munota wa 53 nabwo abayovu bahanye neza maze Shyaka nanone ahereza Daddy wahise arekura ishoti ry'imoso rikomeye aba aboneje mu rushundura.

Abafana benshi ba Kiyovu bari babukereye baherekeje ikipe yabo, mu mpande z'ikibuga amadarapo ya Kiyovu yacicikanaga.

"Kiyovu ikoze amateka i Muhanga, ibi ntibirabaho muri iyi minsi ko muhanga itsindirwa iwayo 3 ku busa" byavuzwe n'umwe mu bafana ba Muhanga bari bitabiriye umukino.

Umutoza yarangije umukino ubona akanyamuneza ari kose akaba kandi yemeza ko ubu yavuye hasi mu kwerekana ko imyitozo akoresha cyane cyane buri gitondo ifite agaciro.

Kiyovu rero nk'uko bamwe bari bakemanze itahanye atatu yayo, impamba nziza itegura umukino wayo na Rayon ku mahoro. .
Clement Mukimbili-13/11/10 20:30
Retour | i nyuma