| retour | inyuma | ||||
|
Imikino ya Tournois Inter-Academie yagenze neza. |
||||
Nk’uko twari twabibatangarije, ku wa gatandatu tariki ya 12/06/2010 habaye imikino yahuje abana bato bitoza umupira w’amaguru hano I Kigali, aya marushanwa akaba yarateguwe na Bwana Kadubiri afatanyije na Kiyovu Sports mu rwego rwo kwibuka Intwali za Kiyovu arizo Mayele na Nkusi. Si gusa kandi kwibuka izo ntwali ahubwo ni no mu rwego rwo kumenyereza abana bato amarushanwa. Dore ko aribo bazaba badushimisha mu myaka iri imbere kandi bakazajya banavanwamo abazakinira amakipe makuru yaba ayabareze cg se ayabashaka. Amarushanwa yarangiye habonetse amakipe 4 yatsinze ariyo: imyaka 8-10 : Remera FC imyaka 11-12: Vision imyaka 13-14: Vision imyaka 15-16: Kiyovu Sport Twabibutsa ko ku myaka 15-17 ikipe z’abana ba Kiyovu arizo zahuriye ku mukino wa nyuma maze iya igatsinda kuri Penaliti 6-5 nyuma yo kunganya 1 kuri 1 Nyuma rero y’ayo marushanwa twegereye Bwana Kadubiri Ashraf, umwe mu bayateguye akanayatera inkunga dore ko kandi ari nawe wagize uruhare rugaragara mu gushinga Academy ya Kiyovu, maze atubwira muri make ko yishimiye ayo marushanwa. “… aya marushanwa yabaye meza kuko yitabiriwe kurusha ayabaye I Remera, hari abana benshi cyane baje kogeza bagenzi babo, kandi n’abakinnye nabo bagaragaje ubushake bwinshi.” Kadubiri akomeza mu magamboye. Yakomeje kandi anadutangariza ko mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka hateganyijwe Shampiona y’abana b’ingimbi bo mu nzego enye nk’uko bisanzwe bizwi arizo : A,B,C,D abo bana bagomba kuba batarengeje imyaka 17 ndetse batari no munsi y’10. “ …turateganya guhura n’abayobozi b’ariya makipe nka Visiom, Police, Esperance na Ally Fc kugirango dutegurire hamwe Shampiona. Ibi ariko ni mu rwego rwo gutegura abana bacu kugirango tumenye aho duhera tubatoza kandi tubakangurira gukunda umupira. Ikindi ni uko n’abana ubwabo babikunze.” Kadubiri asobanura. Twamubajije impamvu bateguye amakipe make, atubwira ko bigoye gufata menshi cyane cyane ku kibazo cy’amikoro ku makipe yaba ava kure kandi ariya makipe akaba asa nk’ayitoreze ku bibuga byegeranye. Twamubajije impamvu bateguye amakipe make, atubwira ko bigoye gufata menshi cyane cyane ku kibazo cy’amikoro ku makipe yaba ava kure kandi ariya makipe akaba asa nk’ayitoreze ku bibuga byegeranye. |
||||
Clement Mukimbili-
17 June, 2010 20:53 KGL TIME
|
||||
| Retour | i nyuma | ||||