retour | inyuma  
MUKURA kwibuka abayo,

 Kapiteni Mukura
Capitaine
19/06/09  : Mu rwego rwo kwibuka abakinnyi n'abayobozi ndetse n'abandi bakoraga siporo muri rusange, ikipe ya Mukura Victory Sport yateguye amarushanwa nanone uyu mwaka, iyi gahunda kandi isanzwe ibaho kuko ari ngaruka-mwaka. Umwaka ushize gahunda zose zabereye i Butare, ariko uyu mwaka hakaba hari impinduka nini cyane ugereranije n'imyaka yashize, kuko noneho mu makipe ane yashoboye kwitabira iyi gahunda, abiri azakinira i Kigali, naho andi abiri akazakinira i Huye mu Ntara y'Amajyepfo. I Kigali kuri Stade Amahoro hateganijwe umukino hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports. I Huye ho hateganijwe umukino wa Mukura Victory Sports n'ikipe ya Kaminuza y'u Rwanda. Umukino w'i Kigali kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu rero ukaba uzaba ukomeye, kuko aya makipe ari amakeba kandi akaba ahanganye muri Shampiona y'Igihugu. Aho Kiyovu yatsinze igitego 1 mu mukino ubanza, naho Rayon ikaba igomba kwishyura mu mukino wo kwishyura kugirango igire amanota menshi, Kiyovu ariko siko ibishaka kuko ishaka ayo manota 3, ashobora kuba yayihesha umwanya wa 5 ku rutonde rwa Shampiona. Tugarutse rero kuri iri rushanwa ryo kwibuka, ikipe zizatsindwa zizahatanira umwanya wa Gatatu kuri Stade Regional i Kigali, naho izatsinze zikazakinira umwanya wa mbere aho biteganyijwe ko iya mbere izahabwa igikombe. Amakipe atarashoboye kwitabira iri rushanwa ni ATRACO (Rwanda) Muzinga, Vital'o (Burundi) ahanini ngo bikaba byaratewe n'uko i Burundi Shampiona igeze ahantu hakomeye, naho Atraco y'ino yo ngo yasubije ku munota wa nyuma ko itakibonetse.
Bakunzi ba Ruhago mutumiriwe kuza kwirebera iyi mikino ahanini mwibuka abakinnyi n'abakunzi ba Siporo muri Rusange umurava, urukundo n'ubushake nta mafaranga bakinanaga. Tujye duhora tubyibuka. lire le rapport de la final
Clément Mukimbili-19/06/09
Retour | i nyuma