retour | inyuma  
Marines yanganyije na Kiyovu 0-0
img
Coach
Ntagwabira
03/04/2010 19:23
Umukino wabereye ku Gisenyi aho Marines yakiriye Kiyovu, warangiye ari 0-0. Abayovu benshi bakekaga ko nyuma yo gutsindwa na Electrogaz wenda hari ikintu kinini bizahindura ku mitegurire y'umukino wa Marines, ariko kuba Kiyovu inganyije ikabura amanota 3 kuri iyi kipe, biragaragaza ko hari ibintu byinshi byo kwitaho. Marines ariko nayo si shyashya dore ko benshi baziko iyo iri buhure n'ikipe zikomeye z'i Kigali yihagararaho. Umutoza Jean Marie Ntagwabira akwiye kureba uburyo yahindura ibintu mu maguru mashya naho ubundi nidukomeza kubura amanota bizatujyana muri 2D.

Ntituvugira ibi ubusa kuko iyo uroye uko ikipe imeze ubu na forume ifite ntiwabura kwemeza ko n'igikombe cy'amahoro ishobora kuzavamo itageze muri ¼, ubundi kiba kigenewe big 4. Abayovu mwese duhagurukire hamwe dushake umuti hakiri kare, dutahirize umugozi umwe turore ko twarenga umutaru.
Clement Mukimbili-03/04/10
Retour | i nyuma