| retour | inyuma | ||||
|
Kiyovu yanganyije na Atraco ku munsi wa 18
|
||||
Muri uyu mukino mu by’ukuri wari ukomeye cyane ku mpande zombi. Ikipe Atraco yabonye amahirwe ku munota wa 5 ubwo Dady Birori amaze guhabwa umupira yawirukankanye, benshi bagirango yakoze ikosa bakunze kwita oruje “hors-jeu” kandi atari byo. Noneho arikomereza ahita ashota ishoti rikarishye cyane. Umuzamu wa Kiyovu ashaka kurirenza biranga kuko ryakaga umuriro. Riruhukira mu rushundura. Kiyovu ntibyayiciye intege kuko yakomeje umukino kandi ihanahana neza ndetse iza no kubona kufura (coup-franc) hafi eshanu zose, byumvikana ko yarimo gushakisha kugombora kiriya gitego. Ibi rero byaje guhira Kiyovu kuko ku munota wa 30 ab’inyuma ba Atraco bakoreye ikosa kuri Fuad Ndayisenga wari wabazengereje kubera amacenga ye, ntibibuka ko yageze mu rubuga rw’amahina maze baramukandagira nawe niko guhita agwa. Umusifuzi yahise atanga Penalty maze iterwa neza na Pappy Nkunda. Mu gice cya kabiri umupira wakomeje ikipe zombi zishakisha amanota 3 zifite ingufu nyinshi cyane. Mu munota umwe gusa iki gice gitangiye, umukinnyi Sebaringa Mike yatonganye n’umusifuzi wo ku ruhande, uyu nawe ntiyazuyaje kumurega kuwo hagati, maze ahita ahabwa ikarita itukura. Iyi karita yatunguranye kuko benshi babonaga bidashoboka, ariko rero imyitwarire y’abakinnyi benshi usanga batazi ko gutuka cyangwa kugaya umusifuzi mu kibuga ari icyaha gihanishwa ikarita runaka. Nyuma y’ibi umukino wakomehe ikipe zikomeza zombi gushakisha ibitego ariko bikanga. ku munota wa 60, umutoza Jean Marie ku ruhande rwa Kiyovu yabonye ko gutsinda byanze, ahitamo gusimbuza Papy uwitwa Serugaba kuko yabonaga byamunaniye. Ndetse no ku wa 82 Jacques asimbura Nshuti Idesbald nawe wari wananiwe cyane kandi yanavunitse. Ibi ariko nta kintu byahinduye cyane dore ko no ku ruhande rwa atraco itajuyaje gusimbuza. Mu minota ya nyuma Fuad wa Kiyovu yigaragaje cyane aho yacengaga Yahaya wa Atraco wahoze akinira Kiyovu akamutesha umutwe kandi buri gihe akagarukira imbere y’izamu, ariko we, Serugaba ndetse na Jacques ntibashobore gutsinda. Ku munota wa 89 Jacques yashoboye kubona umupira, awumanukana wenyine ageze mu rubuga rw’umuzamu atinya ko bamutega maze yigwisha mbere akeka ko yahabwa penalty, ariko ntiyayihabwa. Benshi babonaga igitego cyanyoye ariko siko byagenze. Atraco nayo mu minota ya nyuma umukinnyi Djabil wakiniye Kiyovu muri za 2005 yabonye amahirwe menshi yo gutera mu izamu amashoti akarishye, ariko biranga, umupira warinze urangira nta kindi gitego kibonetse. |
||||
Clement Mukimbili-21/03/10 |
||||
| Retour | i nyuma | ||||