retour | inyuma  
Kiyovu yatahanye atatu kuri Mukura
img
Papy watsinze
par seconde
13/03/2010 18:34
Umukino wa 17 wahuje Kiyovu na Mukura ku mumena warangiye Kiyovu ibashije gutsinda igitego kimwe rukumbi ku busa bwa Mukura. Ku munota wa 2 gusa Serugaba yateye ishoti rikomeye nko mu metero 6 mu ntoki z'umuzamu wa Mukura, uyu nawe umupira uramwotsa uramucika usubira hasi uhita uhura na Papy Nkunda wari uhagaze neza atajuyaje ahita arangirizamo. Ubwo igice cya mbere cyakomeje Kiyovu isatira dore ko yari imaze kubona igitego cya vitamine kuko bahise bagira imbaraga zo gukomeza gushakisha n'ibindi. Indi minota yose y'iki gice yarangiye nta gitego gishoboye kuboneka n'ubwo ku ruhande rwa Kiyovu wabonaga ubushake ari bwose. Papy ndetse na Serugaba bagiye babona uburyo bwonshi bwo gutera mu izamu ariko bagahusha cg se bagatera mu ntoke z'umunyezamu.

Mu gice cya kabiri nabwo ni uko byageze, Mukura yarengaga umutaru igihe gito cyane ugereranyije n'imikino yatsindaga Kiyovu muri Shampiyona y'umwaka wa 2008-2009 aho yayitsinze muri retour 4-3. Gusa muri uyu mukino abakinnyi bahoze bakinira Kiyovu aribo Billy na Meddy bakaba bigaragaje cyane kuko aribo ahanini bari bafatiye runini Umutoza wabo Ali Bizimungu nawe nyine watoje Kiyovu. Iki gitego cyababaje abanyabutare kuko bari bizeye ko bashobora kuzamukira kuri Kiyovu ariko siko byagenze, ikindi kintu kidashimishije na mba tutari duherutse ku kibuga ni uko Mukura imaze kubona itacyishyuye kiriya gitego, yatangiye gukina umukino w'ikirato, aho abakinnyi benshi batahanye imvune. Aha twavuga nka Fuad, Papy Nkunda ndetse n'Umuzamu, bose batahanye imvune zikomeye bitewe no gukinirwa nabi. Aha hose umusifuzi yatangaga ikarita y'umuhondo. Ntitwabura kandi kuvuga ko n'umukinnyi Billy wa Mukura ataramenya feripleyi (faire play) aho yagendaga atuka umusifuzi, akina nabi kandi agatonganya na bagenzi be nta mpamvu ifatika, bibere rero isomo abakinnyi bose ko ushobora gukina neza ukaba watsinda kuruta gukina nabi wica imbaraga zawe ku busa.
Clement Mukimbili-13/03/10
Retour | i nyuma