| retour | inyuma | ||||
Kiyovu yanganyije n'Amagaju ku munsi wa 15 |
||||
Umukino wahuje Kiyovu n'Amagaju ku munsi wa 15, warangiye ari ubusa ku busa. Ibi bikaba ahanini byatewe n'uko Kiyovu yari ihagaze uroye n'uko yari imeze igihe ijya gukinira n'Amagaju iwayo I Gikongoro. Icya mbere cyagaragaraga ni uko Kiyovu yari yakinishije abakinnyi basa n'aho batamenyeranye, twavuga nko hagati hari hatarimo Shyaka wari urwaye malariya, noneho mu mwanya we hagakina Gulain utagize icyo amarira ikipe. Ku barebye uyu mupira kandi bose babonye ko ikipe ititwaye neza na gato mu gice cya mbere cy'umukino. Umupira mu byukuri watangijwe iminota 15 mbere kuko bikangaga ko imvura ishobora gutungurana ikaba yawuburizamo. Siko byagenze ariko kuko umupira ahubwo wakiniwe ku zuba rikarishye. Kiyovu yabanje gukina iganisha I Nyarurama ariko Amagaju yashoboye kwihagaragaho cyane mu gice cya mbere ku buryo ari nayo twavuga ko yakinnye neza iki gice. Kiyovu yahuzagurikaga cyane kandi nta mupira yamaranaga umunota batayiwatse. Muri iki gice cy'umukino kandi Amagaju yabashije kubona amahirwe agera kuri atatu ariko nayo abura uwayinjiriza igitego. Icyakoze ku ruhande rwa Kiyovu yari ifite inyuma hakomeye kandi ni naho honyine wabonaga ko hari gukina. Nimero 5 wa Kiyovu mushya Nzeyimana Hussein yitanze cyane bigaragara afatanije na Keza Julius. Igice cya mbere cyarinze kirangira nta gihindutse, maze mu cya kabiri umutoza ahindura ibintu ho gato aho yahise asimbuza Eric Serugaba utatanze umusaruro agashyiramo Jacques Tuyisenge, naho Hitimana michel amushyiramo asimbuye Titi Tumaine nawe byari byananiye. Ibi byatumye hahinduka byinshi kuko ikipe yahise itangira kwataka cyane ku buryo byaje no kuviramo ikibazo umuzamu w'amagaju kubera amashoti menshi yariye, aho yatangiye kujya aryama buri kanya akavurirwa mu kibuga (siwe wabonye umupira urangira). Muri iki gice Kiyovu yabonye amahirwe menshi ariko bikanga, twavuga nk'ishuti rikaze rya Jacques wenyine imbere y'izamu ariko umuzamu akarifata. Mu minota ya nyuma Jacques nanone ku mupira uturutse kuri santere ya Micheal Hitimana , yateresheje umutwe igitego kigiye kwinjira neza maze mu guhuzagurika Papy Nkunda arawubangamira n'akaguru ashaka kugitsinda ahubwo aba ariwe ugikuramo. Twababwira ko aya mahirwe yo mu minota nk'5 ya nyuma yari kuvamo intsinzi y'ibitego 2 ariko bikaba byanze. Ikipe rero yakinnye uyu munsi abenshi mu bafana bakaba bayigaye kandi bakaba bibaza niba umunsi wa 16 ubwo Kiyovu izikura imbere ya Electrogaz yayitsinze muri aller 1-0. Kiyovu rero bikaba biri gutuma itazamuka cyane mu manota. Bimwe kandi bishobora kuba byateye uku kudakina neza uyu munsi akaba ari umwuka mubi umaze iminsi mu bakinnyi tutari twamenya impamvu neza. Hakaba kandi hari abakinni batakinnye ku mpamvu z'uburwayi nka Kapiteni Shyaka wari urwaye malariya. Ndetse na Gangi uri mu gihano cy'igihe kitazwe. Dore ikipe yabanje mu kibuga: Kongo Ibrahim, Ombeni Nyango, Girinshuti Mwemere, Keza Julius, Nzeyimana Hussein, Galamosa Gulain, Irankunda Djabil, Titi Ntamuhanga Tumaine, Eric Serugaba, Papy Nkunda na Fuad Ndayisenga. |
||||
Clement Mukimbili-27/02/10 |
||||
| Retour | i nyuma | ||||