retour | inyuma  
Inama Rusange yo kuwa 14/02/2010 yarasubitswe .
Secrétaire Général
S.G
Nsengiyumva
JMV
 
15/02/2010 01:31'
Bakunzi ba ruhago ariko cyanye cyane abayovu mwese mukuri kirana amakuru ku rubuga rwacu, Inama Rusange Kiyovu Sports yari yateguye ntiyabaye. Mushobora kwibaza impamvu kandi nanone birumvikana. Nta yindi rero n'uko mu masaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice(18H30) nk'uko byari biteganyijwe, abantu bake batarenze batandatu (6) bari kuri salle ku karere ka Nyarugenge bagiye kubona bakabona imvura nyinshi itunguranye iraguye. Iyi mvura ikaba yarimo amahindu make ariko irimo umuyaga ukabije ari nabyo byaje kuba intandato yo gusubika inama. Nk'uko twabitangarijwe n'Umunyamabanga Mukuru Bwana JMV Nsengiyumva agira ati  « … ku mvamvu z'uko imvura yaguye turabona abantu batashoboye kuza none Inama turabona itakibaye, tuzabatangariza mu minsi ya vuba indi gahunda y'inama. » aya akaba ari amwe mu magambo ye. Ku bazi Kigali rero ndetse cyane cyane n'abanyarwanda muri rusange twitinyira imvura. Kuko iyo iguye usanga uwari ufite gahunda iyo ari yo yose ihinduka. Dutegererezanye rero amatsiko kuko iyo nama yari gutegura byinshi kandi bifite akamaro.
Clement Mukimbili-15/02/10
Retour | i nyuma