retour | inyuma  
Amavubi bageze muri Algeria
amavubi
Amavubi
10/6/09 21:07

Ikipe y'igihugu Amavubi Stars yavuye mu Rwanda tariki 5/10/2009 yerekeza muri Algeria ahagomba kubera umukino w'amajonjora y'igikombe cya Afrika n'icy'isi 2010 tariki 11/10/2009 i Blida mu gihugu cya Algeria.

Amavubi Stars bagiye baherekejwe na Bwana Jules Kalisa, Umunyamabanga Mukuru wa Federation, ndetse na Bwana Boniface Nsabimana ushinzwe imitegurire y'amarushanwa kuri Federation.

Bahagurutse i Kigali saa 16H15 na Ethiopian Airlines. Bageze Addis Ababa saa 19H30 zaho hanyuma bakomereza Paris (7H00 zaho) baza kurangiriza urugendo i Algiers (12H00 zaho). Bacumbitse muri Hotel Mercure iri mu murwa mukuru.

Abakinnyi bavanye n'ikipe mu Rwanda ni:

Jean Claude Ndoli , Jean Luc Ndayishimiye , Patrick Rutayisire , Haruna Niyonzima , Jean Bosco Uwacu , Aimable Rucogoza , Elias Ntaganda , Jean Baptiste Mugiraneza , Jean Bosco Ngaboyisibo , Patrick Mafisango , Jimmy Gatete , na Dady Birori .

Abakinnyi babarizwa hanze bo ntago bakiri 9 ahubwo ni 7 kuko Olivier Karekezi na Said Abed Makasi batazaboneka. Ubu hari Hamad Ndikumana , Edwin Ouon , Louis Aniweta , Jean Paul Eale Lutula , Sadou Boubakari , Didier Kouin Kapet , na Cyrille Agnini Bile Kouame .

Amavubi Stars bari kumwe na Tucak Branko (umutoza mukuru), Eric Nshimiyimana (umutoza wungirije), Thomas Higiro (umutoza w'abazamu), Dr. Musa Hakizimana (umuganga w'imitsi), ndetse na Dr. Antoine Burabyo (umuganga mukuru).

Imyitozo y'Amavubi Stars ikaba izakomereza hano muri Algeria ku buryo bukurikira: Kuwa 2 (17H00); kuwa 3 (9H00 na 17H00); kuwa 4 (17H00); kuwa 5 (19H00); no kuwa 6 (19H00). Kigali isiga Algiers ho isaha imwe.

Umukino uzahuza Desert Foxes ya Algeria n'Amavubi Stars y'u Rwanda uzatangira saa 19H00. Andi makuru yose arebana n'uyu mukino muragenda muyagezwaho vuba.

Bright Kayombayire-06/10/09
FERWAFA
Retour | i nyuma