retour | inyuma  
MARINES 0-1 KIYOVU - Umunsi wa 12
KiyovuSports
Kiyovu Sports
UMUNSI WA 12 IGISUBIZO KURI KIYOVU SPORTS
Lire en Francais | Liste

Mu gihe hari akazuba keza koroshye, abakinnyi bacu bari buje akanyamuneza, reka imbaraga zo zari zose, dore ko bari bishimiye ko baruhutse kuko bari baraye i Gisenyi. Mbese muri make bari biyizeye, dore ko mbere y'umukino umutoza OKOKO Godefroid n'ubwo yirinze kuvuga uburyo yakoresheje ategura abakinnyi be bashya cg ikipe muri rusange, yari yavuze ko nta kibazo abona mu gutsinda umukino agira ati : «  … ndizera ko dutsinda uyu mukino… »

I Saa cyenda n'igice zuzuye rero nibwo umusifuzi wo hagati GASHUBI yawutangije imbere y'amaso y'abafana benshi baturutse i Kigali baherekeje ikipe, dore ko bari baje buzuye Coaster zigera kuri enye.

Uwa mukino wari ukomeye ku mpande zombi, Kiyovu yashakaga kuwutsinda byanze bikunze kuko amanota atatu yari iyanyoteye. Ari nabyo byatumye yiyuha akuya iminota 45 ya mbere yose nta gitego ishoboye kwinjiza mu izamu rya Bosiko SEKIMONA, umunyezamu uzi gufata cyane.

Nyamara ikigaraga, n'uko nyuma y'ikiruhuko cy'iminota 15 itaganyijwe, byagaragaye ko bahawe amabwiriza menshi, aho ku munota wa 50 gusa, OMBENI Onyango, yahaye agapira Yusufu KAYIHURA mu rubuga rw'umunyezamu, ariko uyu nawe akawusubiza inyuma kwa NTAMUHANGA Tumayine, akabyiniriro witwa TITI, utarajuyaje na gato agahita atera ishoti ryaka umuriro i buryo neza mu ntoki z'umuzamu Bosiko, maze umupira uranga urazambukiranya, Bosiko ashiguka Urushundura runyeganyega.

Kuva ubwo umukino wahinduye isura ku ruhande rwa Marines Fc, batangira gukina umukino wo kwirwanaho nga hato batongera gutsindwa, ari nako bagerageza kwiba umugono Kiyovu. Ariko ab'inyuma bayobowe na SHAKA OKELO bakababera ibamba, aho uyu Okeko atihanganiraga na gato umupira umucaho… Gusa hasigaye nk'iminota 5 ngo umupira urangire, JAMES wa kiyovu yagonganye n'umuzamu wa Marines ashaka icya kabiri bimuviramo gukomereka cyane, maze asimbuzwa YAHYA. Umupira warinze urangira nta gihindutse, maze abana ba Nyamijos bataha bishimye.

UMUKINO MURI MAKE

MARINES



KIYOVU SP

0

Ibitego

1

60%

Guhana umupira

40%

15

Kugerageza izamu

8

7

Gutera mu izamu

4

1

Ikarita y'umuhondo

1

0

Ikarita itukura

0

Clément Mukimbili-09/02/09
Retour | i nyuma