retour | inyuma  
Umusifuzi Michael Guhana Yihanukiriye !
Florent Habyarimana
Umusifuzi
Michael G

10/05/09 (00:40) :

Umupira wa APR na Kiyovu urangiye aho APR yatsinze ibitego 3 kuri 1, twagiye twumva abafana hirya no hino ku kibuga, ariko ku ruhande rwa Kiyovu kuko ariyo yari yatsinzwe, bitotomba ndetse bibaza cyane ku musifuzi w'uwo munsi. GASIGWA Micheal dore ko ubu ari inararibonye muri kariya kazi, kandi ni mu gihe kuko amaze no kujya mu rwego mpuzamahanga, akunze gukekwaho n'abakunzi ba Kiyovu rimwe na rimwe ko abagendaho (kubogama) Umwe mu bafana bari kuri stade ariko utarashatse ko izina turitangaza, avuga ko iyo Uyu musifuzi yabasifuriye nta ntsinzi baba bizeye. Yongeyeho ko nk'amakariata y'imihondo 2 yatanze mu gice cya kabiri, yabihubukiye aba yabanje kubagira inama cyane cyane ko umukino wari ukiri mwiza muri rusange ngo aho kubakasa (casser) cg se kubatesha morale, gusa twamubajije niba ku ruhande rwa APR ntacyo yavuga, atubwira ku muntu wari uhari amaso yamwihereye. Ku bijyanye na Penaliti yatanzwe nyuma y'ikarita itukura yahawe Okelo Shaka, asunitse umukinnyi Bokungu, yasubije ko ngo ari akumiro kuko ngo ukurikije aho umukino wari ugeze mu minota y'inyongera, ndetse n'uko APR yari yamaze gutsinda kandi yanayibereye, ngo ntiyari gutinyuka kongerera ibihano Kiyovu bene kariya kageni. Ariko tumubajije uko yabonye umukino muri rusange, yavuze ko umukino wo nta kibazo, ko abakinnyi bose berekanye umukino mwiza urimo imbaraga, amacenga ndetse na tekiniki.. ku mpande zombi ariko ko APR yarushije kiyovu ho gato, ngo n'ubwo Kiyovu yakinnye neza ugereranyije n'umukino ubanza wabereye i Gikondo. Ubu turi gushaka uko twazabonana n'umusifuzi nyir'ugukemangwa tukaganira nawe kubyo abafana bamuvuga, maze tukazabagezaho icyo atangaza mu minsi ya vuba.

Clément Mukimbili-10/05/09
Webmestre
Retour | i nyuma