retour | inyuma  
ASPEJ 3-0 KIYOVU-RWAMAGANA stadium
Florent Habyarimana
KAYIHURA Yusuf CHAMI

10/04/09 (17:45) :
Ikibuga : Stade Rwamagana
Ibitego : Kiyovu 2 – 0 ASPEJ
Abatsinze :
     KANYAMBI Ally (8')
     Mwizerwa Gadhi (47')
     Kayihura Yusufu chami (51')

Umukino wahuje Kiyovu na ASPEJ I Rwamagana mu gikombe cy'Amahoro ku tariki O5/04/09 warangiye Kiyovu itsinze 3-0 iyobowe na kapiteni MWIZERWA Gadhi Kivovu yatangiye isatira kuburyo kumunota wa kabili gusa habonetse corner ya mbere ya Kiyovu no ku munota wa gatatu Gadhi yarase igitego cyari cyabazwe ku munota wa gatanu habonetse corner ya 2 ya kiyovu, corner ya gatatu yabonetse ku munota wa 8 yaje no kuvamo igitego cy' umutwe gitsinzwe na KANYAMBI Ally

Kiyovu yakomeje gusatira cyane titi na Chami barata ibitego byari byabazwe ariko Aspej ntiyareberaga gusa yanyuzagamo ikazengereza abi nyuma ba Kiyovu aribo umuzamu Matata bagakizwa n' Imana ikibuga nacyo nticyoroheye Kiyovu kuko ku munota wa 35 TUYISENGE Jacques yaje kuvunika bikomeye agasimburwa na NSHUTl, igice cya mbere cyarangiye ari Kiyovu 1 - O Aspej

Igice cya kabiri ku munota wa 47 kiyovu ibona igitego cya 2, gitsinzwe na Gadhi. Ku munota wa 51 igitego cya gatatu cyatsinzwe na Chami Kayihura Yusufu, ku munota wa 59 uyu Chami yaravunitse asimburwa na Pires, Basile nawe asimburwa na Clement

Umukino warangiye ari 3-0 ariko Kiyovu yarase ibitego byinshi by'abakinnyi nka TITI na PIRES, uretse ko na Aspej itakinye nabi kuko nayo yarase ibitego byabaga byabazwe. icyagaragaye ni uko ikibuga cyari kibi kuko harimo imyobo, imikingo n'inzira ndetse n'amazi menshi kubera imvura.

Ntitwarangiza tudashimiye Fans Club ya Rwamagana ubutyo yatwakiriye kuva twahagera kugeza dutashye, bakomere kandi bakomeze umurego.
Umukino wa kwishyura

Florent HABYARIMANA-10/04/09
Team Manager
Retour | i nyuma