Umutoza w’amavubi yahamagaye abakinnyi 24 bazitabira imyitozo, mu kwitegura imikino y’abatarengeje imyaka 20 (U20) igishimishije kuri urwo rutonde hakaba hariho abakinnyi bacu 4, aribo : Jacques Tuyisenge, Tumaine Ntamuhanga, Jabir Irankunda na Idesbard Nshuti. Ikindi kigaragara kandi ni uko amakipe menshi nayo yagiye abonamo imyanya, bitari bimenyerewe, urugero ni nka Kicukiro academy na Sports Villa zombi zikinamo abana.
Hemedi
FunClub
26/06/2010 17:39
KIYOVU 2-1 POLICE Intsinzi ku mukino wa nyuma.
Nk’uko tubikesha Perezida w’abafana Bwana Hemedi, ikipe ya Kiyovu yashoboye kwitwara neza ku mukino wa nyuma wa Shampiyona aho yatsinze ikipe ya Police Fc ibitego 2-1. Ibi bitego bikaba byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino bitsinze ku munota wa 15 na Fuad Ndayisenga, naho icya 2 ku munota wa 31 gitsindwa na Serugaba Eric. Mu gice cya kabiri nibwo Police yaje guhatana ishaka kwishyura biza kuyiviramo guhabwa ikarita 2 zitukura. Ariko nanone iza kubona nayo igitego cyaturutse kuri Penaliti ku ikosa ryaturutse kuri Pappy Nkunda. Ikaba yatewe neza na Gashugi Abdul maze ikinjira. Uyu Abdul akaba yigaragaje cyane ku ruhande rwa Police kuko yakinnye neza cyane umukino wose. Ikindi cyagaragaye muri uyu mukino nk’uko Bwana Hemedi yakomeje abidutangariza, ngo ni ugushimira abasifuzi bitwaye neza kuko ngo amakosa yose yasifuwe nta mukinnyi w’uruhande uru n’uru waburanaga. Ibi rero ngo bikaba bihesha isura nziza abasifuzi.
inkuru
:: FERWAFA
Le site officiel de la Ferwafa, est en ligne, la langue mère et l'anglais, cliquer en bas pour surfer..
Site Officiel.Ferwafa
TERA INKUNGA| SOUTENEZ VOTRE EQUIPE
Inkunga yawe!
Your Support !
Votre soutien !
Uburyo bushya bwo kubaka ikipe, ku ba membre, ku mwaka ni 250.000 RWF gusa. Waba ushaka gutera indi nkunga? Itabire kuza ku kibuga kureba aho Kiyovu ikina, wirihira itike yawe kandi witabira FunClubs mu Rwanda hose.
Umukino wahuzaga Kiyovu Sports na AS Kigali urangiye ari ibitego 3 kuri 1, iyi nsinzi ikaba ibonetse yari ikenewe dore ko Umutoza JMV Ntagwabira ari gushakisha uburyo yabona umwanya mwiza kugirango azatangire Phase retour afite ingufu, kuko ateganya kongeramo n'abandi bakinnyi. Igitego cya mbere cyagiyemo rugikubita ku munota wa mbere inkuru
Ashraf
Kadubiri
17/06/2010 20:27
Imikino ya Tournois Inter-Academie yagenze neza.
Nk’uko twari twabibatangarije, ku wa gatandatu tariki ya 12/06/2010 habaye imikino yahuje abana bato bitoza umupira w’amaguru hano I Kigali, aya marushanwa akaba yarateguwe na Bwana Kadubiri afatanyije na Kiyovu Sports mu rwego rwo kwibuka Intwali za Kiyovu arizo Mayele na Nkusi.
Si gusa kandi kwibuka izo ntwali ahubwo ni no mu rwego rwo kumenyereza abana bato amarushanwa. Dore ko aribo bazaba badushimisha mu myaka iri imbere kandi bakazajya banavanwamo abazakinira amakipe makuru yaba ayabareze cg se ayabashaka.
Amarushanwa yarangiye habonetse amakipe 4 yatsinze ariyo:
imyaka 8-10 : Remera FC
imyaka 11-12: Vision
imyaka 13-14: Vision
imyaka 15-16: Kiyovu Sport
Twabibutsa ko ku myaka 15-17 ikipe z’abana ba Kiyovu arizo zahuriye ku mukino wa nyuma maze iya igatsinda kuri Penaliti 6-5 nyuma yo kunganya
1 kuri 1